Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Akarere ka Gasabo .

Muri gahunda yo kunoza imikorere y’inzego z’Uturere n’Imirenge, kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yagiranye inama n’abakozi b’Akarere bakorera ku cyicaro cy’Akarere. Yanasuye kandi Umurenge wa  Kimironko ahura n'ubuyobozi bwawo, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari n'abahagarariye inzego z'umutekano. 

Abitabiriye inama barebeye hamwe:

 Uruhare rw'abakozi b'Umurenge mu iterambere ry'Umujyi wa Kigali,  Ingamba zo kunoza imitangire ya serivisi kuri izi nzego, Ibibazo bigaragara mu Murenge n'uburyo byakemuka cyane cyane iby'isuku, umutekano n'ibyerekeranye n'ibikorwa remezo. 

Umuyobozi w'Umujyi yasabye aba bayobozi: 

  • Kunoza imitangire ya serivisi
  • Gushishikariza abaturage kugira isuku ku mubiri, mu ngo n'ahandi hahurira abantu benshi
  • Gutera ibiti n'ubusitani mu bigo by'amashuri n'ahandi hari ibyanya bitabyazwa umusaruro
  • Kurushaho kumenyesha abaturage gahunda za Leta zibagenewe, n'icyerekezo cy'Igihugu cyacu.