Gasabo
Akarere ka Gasabo ni kamwe mu Turere 3 tugize Umujyi wa Kigali. Gaherereye mu amajyaruguru y'iburasirazuba y’Umujyi wa Kigali. Icyicaro cy’Akarere kiri mu Murenge wa Remera, mu Kagari ka Nyarutarama. Akarere ka Gasabo gahana imbibi n’utu Turere: Kicukiro: mu Majyepfo, Gicumbi mu Majyaruguru, Rwamagana: mu Burasirazuba na Nyarugenge mu burengerazuba.
Akarere ka Gasabo gafite ubuso bungana na 430.30 Km2 nkuko bigaragazwa n'ibarura ry'abaturage ryakozwe mu mwaka wa 2022 Akarere ka Gasabo gafite Abaturage :879,505 abagabo 443,987 abagore 435,518 ,Ubucucike : 2,056 /km2
15
Imirenge
73
Utugali
479
Imidugudu
430.30
Ubuso (Km2)
879,505
Abaturage
2,056
Ubucucike (Km2)