Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yahaye Ubwenegihugu nyarwanda abantu 23

Uyu munsi taliki ya 30 Nzeri 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yatanze Ubwenegihugu nyarwanda ku bantu 23 babisabye bakabyemererwa.  Umuyobozi yababwiye ko batagiye gutangirira ku busa, kuko hari ibyagezweho muri iyi myaka 31 U Rwanda rubohowe, abasaba gufatanya nabandi banyarwanda muri gahunda za Leta:

-Gusigasira no gushimangira Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda 

-Gufatanya n’ubuyobozi gushyira mu bikorwa gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu  (NST2), 

-By’umwihariko kandi mu Mujyi wa Kigali ku bahisemo kuhatura, intego ni ukugira Umujyi Ukeye 

Nyuma yo kwakira indahiro, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere   yashimiye abamaze guhabwa Ubwenegihugu Nyarwanda ko bahisemo kuba Abanyarwanda kandi Mboneyeho kubasaba kubana neza n’Abanyarwanda bagenzi banyu, aho muzatura hose;

  1. Ndabibutsa kandi ko Uburenganzira n’inshingano zo kubaka Igihugu mubisangiye n’abandi Banyarwanda, bityo uruhare rwanyu rurakenewe mu gufatanya nabo

  2. Ntabwo mugiye gutangirira kubusa hari ibyagezweho muri iyi myaka 31 Igihugu cyacu kimaze kibohowe nibyo tubasaba gukomerezaho, kugira uruhare mu kubaka Igihugu no gusigasira ibyagezweho 

  3. Turabasaba gufatanya n’abandi guhanga udushya no kwishakamo ibisubizo

  4. Muzarangwe n’Indangagaciro na Kirazira by’umuco nyarwanda. Umuryango nyarwanda mubamo uzakomeza kubafasha kubigeraho