Mu Karere ka Gasabo hizihijwe umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko
Uyu munsi taliki ya 13 Kanama 2025 mu Karere ka Gasabo hizihijwe Umunsi mpuzamahanga w'Urubyiruko uka warizijirijwe mu Murenge wa Gisozi.
Insanganyamatsiko yuyu mwaka igira iti; Kubaka ubushobozi bw'Urubyiruko hagamijwe Iterambere rirambye.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere aganiriza urubyiruko yabasabye kurangwa n'indangagaciro z'umuco nyarwanda, kwiga bashyizeho umwete kuko aribo Rwanda rw'ubu n'urw'ejo no kwirinda ibiyobyabwenge,.
Yashimye kandi urubyiruko rwiteje imbere rwamuritse ibikorwa bitandukanye rukora.
Urubyiruko rwaganirijwe kandi kuri gahunda zitandukanye:
1. Kuri gahunda zo kwiteza imbere
2. Kwirinda ibiyobyabwenge
3. Umutekano
4. Kwirinda guta agaciro
5. Kwirinda aba bashuka ko bagiye kubashakira akazi hanze y'Igihugu.