Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Mu Karere ka Gasabo hateranye inama y’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa

Mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateraniye inama ngarukamwaka y'Ubumwe n'Ubudaheranwa. Iyi nama ihuza abahoze mu bayobozi n'abakiburimo kuva ku italiki ya 19 .Nyakanga 1994 kugeza ubu.

Insanganyamatsiko yuyu mwaka igira iti: Twimakaze Ubumwe n’Ubudaharenwa

Inama yafunguwe  ku mugaragaro n'Umunyamabanga wa Leta  muri Minisiteri y'ibikorwa Remezo  akaba n'imboni y'Akarere ka Gasabo Bwana Jean de  Dieu  Uwihanganye.

Mu ijambo rye Minister Jean de Dieu Uwihanganye yavuze  ko Ibikorwa by’Ubumwe n’Ubudaheranwa ari inshingano za buri wese bikaba n' ubuzima bwacu bwa buri munsi dushingiye ku mateka ashaririye ya jenoside yakorewe abatutsi 1994 Igihugu cyacu cyanyuzemo bityo tugashyigikira gahunda twahisemo yo kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa na gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Yasabye  kandi  ubufatanye mu gukomeza kubaka ubumwe n’Ubudaheranwa, twibanda cyane cyane ku kwigisha abakiri bato n'urubyiruko tubakangurira kurangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, kurwigisha amateka y’Igihugu cyacu tukabibutsa gukoresha neza imbuga nkoranyambaga, ndetse no gushyigikira ibihangano nyarwanda bigamije kurwanya no kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside.

Muri iyi nama, hatanzwe ibiganiro bitandukanye bijyanye nagahunda y’ubumwe n’Ubudaheranwa ndetse  nuko Umumwe n’Ubudaheranwa byatumye Inkotanyi zitsinda urugamba.

Abitabiriye inama bagize umwanya wo kungurana ibitekerezo harebwa icyakorwa kugirango Ubumwe n’Ubudaheranwa bugerweho ijana kw’ijana.