Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Mu Karere ka Gasabo hatangijwe icyumweru cyahariwe Irangamimerere

Icyumweru cyahariwe Irangamimerere mu Karere ka Gasabo cyatangirijwe  mu Mirenge yose ku rwego rw’Akarere cyatangirijwe mu murenge wa  Bumbogo Akagari ka Ngara Umudugudu  w'Uwaruraza. Bumbogo niwo Murenge wabaye uwa mbere mu mitangire ya Serivisi z'Irangamimerere mu Karere  mu mwaka wa 2024/2025.

 Hatangizwa icyumweru cy'Irangamimerere, abaturage bacikanywe bahawe serivisi kandi muri iki cyumweru hirya no hino mu Mirenge hari site zagenwe aho izi serivisi zizajya zitangirwa.

Icyumweru cy’Irangamimerere cyatangiye kuva taliki ya 11-15 Kanama 2025, muri iki cyumweru cyose abaturage bakeneye serivisi z’irangamimerere barashishikarizwa  kwitabira kuko buri murenge ufite  site zagenwe zikora amasaha yose y’akazi.