Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Mu Karere ka Gasabo hakozwe umuganda udasanzwe wo gutera ibiti

Kuri uyu wa Gatandatu, hirya no hino mu mirenge y'Akarere ka Gasabo hakozwe umuganda udasanzwe hamwe hacukurwa imyobo yo kuzateramo ibiti ahandi haterwa ibiti

Ku rwego rw'Akarere ku bufatanye na Polisi y'Igihugu wabereye mu Murenge wa Ndera Kagari ka Cyaruzinge hacukuwe imyobo ingana ku musozi wa Ruhanga ikazaterwamo ibiti ku muganda usoza ukwezi k'Ukwakira 2025.

Iyi ni gahunda ikomeje mu Karere ka Gasabo no Mujyi wa Kigali muri Rusange, ibiti bizaterwa ahantu hatandukanye, aho dutiye, ku mihanda, mu bigo by’amashuri, mu mirima, ahagenewe amashamba nahandi hose bigaragaye ko ari ngombwa.

Nyuma y’umuganda hatanzwe ubutumwa bujyanye no nogukomeza kwitabira gahunda yo gutera ibiti, no kubungabunga ibimaze guterwa, kwirinda ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abangavu.