Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gasabo hateranye inama y’inama y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’Akarere.

Ejo taliki ya 10 Nzeri 2025, mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gasabo hateranye inama  Rusange  y’inama y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’Akarere ka Gasabo. 

Iyi nama iterana rimwe mu mwaka mu gihembwe cya mbere ariko ikaba ishobora no guterana mu nama zidasanzwe igihe cyose bibaye ngombwa ikiga gusa ibiri ku murongo w'ibyateganyijwe.

Mubyo Inama Rusange yaganiriyeho, harimo kwemeza raporo y’ibikorwa n’iy’imikoreshereze y’umutungo by’umwaka urangiye, kwemeza ingengo y’imari na gahunda y’ibikorwa by’umwaka utaha.

Hazaganiriwe kandi ku ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo ya Mutimawurugo mu Midugudu y’Intangarugero.

Inama nkiyi yitabirwa n’ibyiciro bitandukanye;

1. Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw'Akarere ka Gasabo;

2. Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Imirenge igize Akarere ka Gasabo;

3. Abahuzabikorwa ba Komite Nyobozi z’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw'Utugari tugize Akarere ka Gasabo;

4. Abahagarariye amashyirahamwe n’amakoperative by’abagore bifite ubuzimagatozi bikorera ku rwego rw’Akarere.

Iyi nama kandi yitabiriwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere, aho yasabye abitabiriye iyi nama gufasha ubuyobozi gukemura ibibazo bikigaragara bibangamiye umuryango:

 Ikibazo cy’umwanda ukigaragara mu ngo mu mumihanda y’imigenderano, ku mubiri ku myambaro cyane cyane iy’abana bato, Imiryango ibana mu makimbirane, aho mu Karere ka Gasabo dufite isaga 1.320, abangavu baterwa inda. Mu mwaka ushize 2024-2025 twari dufite 258,  Kwitabira kwishyura