Inama y’Inteko Rusange y’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gasabo hateranye inama y'Inteko Rusange y'abafatanyabikorwa mu Iterambere ry'Akarere.
Mu ijambo rye atanga ikaze Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yashimye uruhare rw'Abafatanya bikorwa mu Iterambere ry'Akarere ariko abasaba kongera ubufatanye muri gahunda zikora ku buzima bw'umuturage.
Yongera kubasaba ubufatanye mu kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana bato, kwimakaza umuco w'Isuku hamwe na gahunda yo gutera igiti.
Mu nama y’Inteko Rusange haganiriwe ku ngingo zikurikira:
Gahunda y’ibikorwa bya JADF ya 2025/2026, Uruhare rwa JADF mu bikorwa n’imihigo by’Akarere by’umwaka wa 2024/2025.
Muri iyi nama kandi habayemo n’amatora yabagize komite nshya isimbura iyaririho.
Bwana Mutsindashyaka Andre yongeye gutorerwa kuyobora ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere, yungirizwa na Bwana Murenzi Theoneste naho ku mwanya w’umubitsi hatowe Madamu Neema Florance.
Hanatowe kandi abayobozi ba Komisiyo zigize Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere.
Ku mwanaya wa Komiseri w’Ubukungu hatowe Dushime Ange, Komiseri w’Imibereho Myiza hatowe Bwana Nkuranga Theogene naho Komiseri w’Imiyoborere Myiza hatowe Apotre Mignonne Kabera.
Abanyamuryango ba JADF kandi bashyize hamwe amafaranga yo gufasha abana bari mu mirire mibi.