Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Inama nyungurana bitekerezo igamije gukemura ibibazo byugarije Umuryango

Ku gica munsi cya none, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yagiranye inama nyungurana bitekerezo n'abayobozi b'amadini n'amatorero igamije kurebera hamwe icyakorwa kugirango ibibazo bibangamiye umuryango bikemuke.

Abafashe ijambo bose bagaragaje ko hakenewe ubufatanye bw'inzego z'amadini n'amatorero na Leta kandi ko mugihe hashyirwaho amategeko amadini n'amatorerro bajya babigiramo uruhare mu gutanga ibitekerezo mbere yuko yemezwa.

Abitabiriye inama bose basabye ko imiryango ikwiye kwegerwa n'inzego zose , ari iza Leta hamwe n'amadini n'amatorero, bakigishwa inshingano z'umuryango.

Basabye kandi ko Itegeko rishya ry'umuryango ryarushaho gusobanurirwa abantu mu byiciro bitandukanye harimo n’amadini n’amatorero kugirango igihe baba bigisha abitegura kurushinga bajye banabigisha icyo amategeko ateganya.