Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ibikorwa byakozwe n’Intore mu biruhuko kuri site zitandukanye.

Gahunda y'Intore mu biruhuko irakomeje buri wa Mbere, ku wa Gatatu no ku wa Gatanu.

Muri iyi minsi yatoranijwe  kandi, Intore ziteranikuri site zatoranijwe n'Akagari bagakora ibikorwa bitandukanye bibafasha kuba abanyarwanda beza bafite Indangagaciro.

Mu kagari ka Nyagahinga kuri site Light Center muri gahunda y’Intore mu biruhuko bufatanije na Police y’Urwanda  hakorwa  ibikorwa bikurikira:

Ubukanguramba bw’isuku aho bakoze  umuganda wo gutoragura iyarara mu mudugudu wa Gisharara mu rwego rwo gutoza urubyiruko umuco w’Isuku

Kubufatanye na Police y’Urwanda urubyiruko bahawe ikiganiro bijyane no  Kwirinda no gukumira ibiyobyabwenge ndetse n’icuruzwa ry’abantu.

Nahandi hose ku zindi site Intore zahawe ibiganiro kuri gahunda za Leta   banakora ibikorwa n’imikino bitandukanye. Ibi byose bibafasha gukurana Indangagaciro nyarwanda bikazabafasha kuba abaturage beza.