Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Hateranye inama ya Komite nkomatanyanzego yo ku rwanya imirire mibi mu Karereka Gasabo

None taliki ya 17 Nzeri 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere wungirije yayoboye inama ya Komite Nkomatanyanzego yo kurwanya  imirire mibi n' igwingira mu bana bato ku rwego rw'Akarere (DPEM & CD) .

 Iyi nama yaganiriye kungingo zikurikira:

1.Kurebera hamwe ishusho y' Imirire mibi n'igwingira hamwe n'Ingo Mbonezamikurire ziri mu Karere ka Gasabo no gufatira hamwe ingamba zo gukomeza guteza imbere imikorere y' Ingo Mbonezamikurire ( ECDs)

2.Kurebera hamwe uko ibipimo by' imirire y'abana bihagaze mu Karere , kureba ishusho y'abana bari mu mirire mibi n' ingamba zo kondora abo bana.

Iyi n’inama iba buri gihembwe ikaganira uko ibibazo by’igwingira mu bana bayararanduka nuko ingo mponezamikurire zaraushaho gutanga serivise nziza kandi nuko ababyeyi bajya bitabira gushyira abana babo mu ngo mboneza mikurire kuko bifasha abana gukura neza .