Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Hatashywe Urugo Mbonezamikurire rw’abana bato mu Kagari ka Bweramvura

Hatashywe Urugo Mbonezamikurire rw’abana bato mu Kagari ka Bweramvura

Uyu munsi mu Karere ka Gasabo hizihijwe umunsi w’Ingo Mbonezamikurire  y'abana bato.

 Hizihizwa uyu munsi kandi, hanatashywe  ku mugaragaro urugo mbonezamikurire rwubatswe  kubufatanye na  Bank Nkuru y’u Rwanda (BNR) mu Kagari ka Bweramvura Umudugudu wa Gitega.(1)

Uru rugo rufite ubushobozi bwo kwakira abana  120, igikoni hamwe n'icyumba gifasha   ababyeyi  bigishirizwamo gukangura ubwo bw'abana, kuboneza urubyaro, gutegura indyo yuzuye hamwe  no gupimisha inda ku gihe.(2)

Nyuma yo gutaha uru rugo mbonezamikurire y’abana, hanatewe ibiti by’imbuto muri gahunda yo kurwanya imirire mibi n’ingwingira mu bana bato ndetse n’abana bafite ubumuga bw’ingingo bahabwa inyunganirangingo.

Mu ijambo rye, umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yasobanuye ko              Urugo mbonezamikurire rw’abana bato  ari urusobe rwa serivisi, uburezi, ubuzima, imirire, isuku n’isukura, kurinda no kurengera Umwana, hamwe  n’Uburere buboneye mu muryango

Yanavuze ko Akarere ka Gasabo gafite  Ingo mbonezamikurire zita ku bana bato zigera kuri 826 zikubiyemo: Ingo 276 zikorera mu ngo,

209 zikorera hafi y’abaturage ,  n’ingo mbonezamikurire 260   zishamikiye ku mashuri (School ECDs), Hakabaho n’ingo 76 zegereye abaturage ziri ku rwego rw’Umurenge  hamwe n'Ingo z’Icyitegererezo eshatu, muri izo ngo mbonezamikurire zose hakaba harimo abana bangana na 

53, 119.

Igikorwa cyashojwe no guha amata abana bato bo muri ECD.