Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

Uyu munsi taliki ya 25 Ugushyingo 2025,   mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Inteko z'abaturage zahujwe no gutangiza Ubukangurambaga bw'iminsi  16   bwo ku rwanya Ihohotera rishingiye ku gitsina n'icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry'uburinganire.

Insanganyamatsiko yuyu mwaka igira iti: Twubake Umuryango uzira Ihohotera.

Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo Bwana BAYASESE Bernard yabwiye abara aho  ko nta rwitwazo mu guhohotera uwo ariwe wese, abasaba gukomera ku burenganzira bwa buri wese, no gukomeza  ubumwe n’ubudaheranwa nk’inkingi ya mwamba y’Abanyarwanda.

Uyu muhango kandi wari witabiriwe n,Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinjwe Ubukungu n’Imibereho Myiza y’abaturage, Umunyamabanga uhoraho muri Miniseri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’Uburinganire .

Hatangizwa ubukangurambaga bw'iminsi 16 bwo kurwanya ihohotera, Umuyobozi  Nshingwabikorwa akaba n'umwanditsi w'Irangamimerere mu Karere ka Gasabo yakiriye indahiro z'Imiryango 24 yasabye kandi ikemererwa gushyingirwa byemewe n'amategeko

Umunyamabanga uhoraho  muri Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, mu kiganiro yatanze kijyanye  n'Umuryango uzira ihohotera  n'icuruzwa ry'abana yavuze ko umuryango mwiza  uharanirwa kandi ko bishoboka.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije  ushinzwe Ubukungu n'Imibereho y'abaturage akaba n'umushyitsi mukuru yavuze ko muri iyi Iminsi 16 y'Ubukangurambaga  bwo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina  ari  umwanya mwiza wo: 

Gukangurira abaturage kumenya no kubahiriza uburenganzira bwabo, Gushishikariza buri wese kutihanganira ihohotera iryo ari ryo ryose, Gushyira imbaraga mu gutanga serivisi zinoze kubahohotewe, Gutinyura abahohotewe gutanga amakuru ku ihohoterwa bakorewe kugira ngo babashe gufashwa uko bikwiye.