Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Gahunda y’Intore mu biruhuko irakomeje

kuri uyu wa  gatatu tariki ya 6/8/2025 mu Tugariri twose kuri site zatoranijwe , gahunda y'intore mu biruhuko yakomeje.  nk'ibisanzwe,Intore zakomeje guhabwa ibiganiro bitandukanye birimo uburere buboneye mu muryango, bakora n'imyitozo ngororamubiri.

Iyi gahunda ifasha abana kwiga no kwigiranaho ibikorwa bitandukanye,; imbyino, imikino itandukanye kandi bikabafasha kwirinda kwirirwa bazerera ariho banakura imico mibi.

Iyi gahunda ikorwa buri wa Mbere, ku wa Gatatu no ku wa Gatanu.  Ikazasozwa taliki ya 27/08/2025.