Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

ABATUYE UMUDUGUDU WA RUDAKABUKIRWA MU ISIBO YA 7 BASUWE N’UBUYOBOZI BW’AKARERE N’ABAFATANYABIKORWA BAKO

Mu rwego rwo gufasha no gushyigikira abaturage bacitse ku icumu rya Genoside yakorewe abatutsi batujwe mu Mudugudu wa Rudakabukirwa mu Murenge wa Gikomero Akagari ka Munini, Ubuyobozi bw'Akarere ka Gasabo  ku bufatanye n’ubufatanyabikorwa  TV1 bwabasuye babashyikiriza ibiribwa n'ibikoresho birimo:

1. Kawunga, Ibishyimbo, Amakaroni, Umuceri, Imbabura zo gutekaho za Biomasters zikoreshwa hatanginjwe ibidukikije, Filter  z'amazi yo kunywa. Kugirango bajye banywa amazi meza bityo bibarinde indwara .

Ibi byose byakoze ndetse nibizakorwa, nibyerekana ko bafite ubuyobozi bwiza bubatekerezaho, abatuye uyu mudugudu barishimye cyane bashimira Ubuyobozi bwiza bwabatekereje kandi babizeza ko ibikoresho babahaye bazabifata neza kandi bizabafasha mu buzima bwabo.