Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Abakozi b’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare baje gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’Imihigo ya Karere ka Gasabo

Uyu munsi  mu Karere ka twakiriye  itsinda  ry'Abakozi b'Ikigo  cy'Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare baje  gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry'Imihigo y'umwaka wa  2024/2025

Imihigo y’Akarere ka Gasabo y’umwaka wa 2024/2025 yose hamwe ni 97 ikaba ikubiye mu nkingi eshatu  za Goveronoma:

  1. Ubukungu dufitemo Imihigo 33
  2. Imibereho Myiza harimo Imihigo 52 na
  3. Mu Miyoborere Myiza harimo 12.

Isuzuma rizamara iminsi 3 aho umunsi wa mbere bari bukore akazi ko kureba akazi k’impapuro bareba dossier z’imihigo naho iminsi ibiri isigaye bazajya hirya no hino mu Mirenge  bareba uko ibyo beretswe mu ma dossier bihuye nibiri kuri terrain.