Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Abahinzi bahinga mu bishanga bitandukanye muri Gasabo bahawe amahugurwa

Ejo taliki ya 13 Kanama 2025, mu Karere ka Gasabo hatangiye amahugurwa y’abahinzi bahinga mu bishanga bitandukanye. Aya mahugirwa yateguwe kubufatanye bw’Akarere ka Gasabo n’Ufatanyabikorwa  HoReCo hamwe na RAB.

 Mu karere ka Gasabo, hahuguwe abahinzi 28 baturutse mu bishanga bitandukanye aribyo Kajevuba, Kabuye/Jabana na Nyagisenyi-Rufiza hamwe n’abahinzi 20 bahinga mu gishanga cya Rugende aho bahuguwe ku:

1. Imihingire Inoze kubihingwa bitandukanye

2. Icungamutungo rya cooperative n'umuryango w'abakoresha amazi

3. Imiyoborere y'umuryango w'abakoresha amazi na Cooperative

4. Gutaneza ubutaka no kuhira

5. Gufataneza imisozi ikikije ibishanga

6. Gufataneza umusaruro w'ibihingwa bitandukanye

7. Gukemura amakimbirane  no gukurikirana ibikorwa.

Abahizi bashimye cyane amahugurwa babonye kuko azabafasha guhinga neza no gucunga umutungo wa amakoperative babamo/ bakuriye.